IBYIRINGIRO BY’EJO HAZAZA

Satani akunze kwibasira ibitekerezo by’abizera ku byerekeye ejo hazaza habo n’Imana.
Ashaka ko bashidikanya ku masezerano y’Imana, bashidikanya niba koko bazajya mu ijuru nyuma y’urupfu rwabo.
Ibi bitekerezo birashobora kuduca intege cyane, kandi birashobora kudukuraho umunezero n’ibyiringiro byo kwizera.

“Mwakire agakiza kabe ingofero…”(Abefeso 6:17)

Ingofero y’agakiza ishyirwa ku mutwe kuko imirwano myinshi ibera kuri uru rwego. Ni kurwego rw’umutwe havuka ibitekerezo, ubwoba, gushidikanya, niho havuka ibitekerezo, hafatwa ibyemezo. Niyo mpamvu rero hagomba kurindwa.
Niba twambaye ingofero y’agakiza, rwose turinda ibitekerezo byacu byiringiro by’ejo hazaza.
Ibyiringiro bishimishije by’ubugingo buhoraho imbere y’Umwami no kwizeza amasezerano y’Imana kubyerekeye ijuru rishya n’isi nshya, bitanga ibyiringiro n’imbaraga zo kwihangana.
Reka twemere agakiza k’Imana kaze kutuzuza ibyiringiro no kwihangana.
Abakirisitu bameze nk’Abisiraheli mu gihe cy’urugendo rwabo rwo mu butayu: ibintu rimwe na rimwe biragoye, ntabwo buri gihe byoroshye gukomeza, ariko turakomeza kuko tuzi ko aho tugana hakwiye kandi Imana iradukomeza mu rugendo rwacu.
Ingofero y’agakiza irashobora kuduha icyerekezo cyiza ku buzima.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ibyiringiro by’ejo hazaza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *