IBYO DUTUNZE S’UMUGISHA W’IMANA !

Imodoka ntabwo ari umugisha w’Imana,
N’abatemera Imana, abajura, n’abagizi ba nabi baratunze ama modoka.
Inzu ntabwo ari umugisha w’Imana,
N’abatemera Imana, abajura, n’abagizi ba nabi barafite amazu.
Gutunga ama miliyoni kuri konti mw’ibanki ntabwo ari umugisha w’Imana,
N’abatemera Imana, abajura, n’abagizi ba nabi nabo barafite ama miliyari y’amadorari ku ma konti yabo mw’ibanki.
Ntabwo rero ari umugisha w’Imana.
Nta n’ubwo ari ikimenyetso cyerekana ko Imana ibishimiye.

Mu isezerano rya kera, umugisha wari amafaranga cyangwa ibintu bifatika, kuko byari ikimenyetso cy’uko Imana ibishimiye.
Mu isezerano rishya, Imana itwishimira kuva tuvutse ubwa kabiri, tukizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu. Imana itwishimira nk’abana bayo.
Ikivuka mu mubiri ni umubiri, ikivuka mu mwuka ni umwuka.
« Kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira. »(Abafilipi 3:3)

Rero, icyari umugisha ku bantu bo mu Isezerano rya Kera mu buryo bw’umubiri ni umugisha kuri twe mu buryo bw’umwuka.
Kuva duhinduka abana b’Imana, ibintu byose Imana itunze ni ibyacu kuko duhita tuba abaragwa bayo:
« Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo [dusangiye imigisha ye n’umurage we wo mu mwuka] niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. »(Abaroma 8:17)
Imigisha yose twarayihawe, ntidukeneye kuyisaba. Ahubwo dukeneye guhumuka kugira tuyibone, tubone ko tuyifise, tuyishimire, tuyikoreshe duhesha Imana icubahiro.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kumenya ko nk’abana bawe, dufite imigisha yawe yose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *