ICYUBAHIRO CYOSE KIBE ICY’IMANA

Ntacyo twakora ubwacu tutagikoreshejwe n’Imana. Abana b’Imana bafite imbaraga zibasha gukora n’ibitangaza, harimo gusengera abantu bagakira, kwirukana abadayimoni mu bantu, n’ibindi.

Petero, wuzuye Umwuka Wera, yabwiye abatware n’abakuru b’abantu bamubazaga na Yohana, imbaraga ki cyangwa izina ki byabateye gukiza umuntu wavutse aremaye, ati:
« Mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. »(Ibyakozwe n’Intumwa 4:10)

Intumwa zakoreshejwe ibitangaza bikomeye ariko ntizigeze zibyiyitirira zakomeje kuvuga ko ari mu izina rya Yesu Kristo ibitangaza bikoreka.
Uno musi hari abantu bubahuka kwiyitirira imbaraga zibakoresha ibitangaza, aho kubyitirira Yesu ubibabashisha, noneho bagashaka ko babiherwa n’icyubahiro aho kugiha Imana!
Birateye agahinda.
Bene Data, icyubahiro cyose ni kibe icy’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dushoboze kutiyitirira icyubahiro cyawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe, Yesu Kristo dusenze tubyizeye, amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *