IJAMBO RIRAREMA !

Wari uzi ko impamvu yambere yo kubaho kwa buri kintu ari ijambo ry’Uwiteka n’Umwuka wo mu kanwa ke? Ikintu cyose cyaremwe cyabayeho igihe Uwiteka yavugaga.

« Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose… Kuko yavuze bikaba,Yategetse bigakomera. »(Zaburi 33:6-9)

Dufite urugero rwiza rw’ibi mu mirongo ibimburira igitabo cy’Itangiriro.(Soma Itangiriro 1:2-3)
Muri kiriya gihe, Ijambo ry’Imana ryahujwe n’Umwuka we, kandi ubwo bumwe bwatumye habaho ibyo Imana yavuze.
Ni kimwe no kuri twe abana b’Imana:
Igihe cyose dukinguriye Ijambo ry’Imana n’Umwuka wayo bikorera hamwe mu mitima yacu, za mbaraga zaremye Isi zihita zirekurwa, zikaza, zikinjira muri twe. Niho rero ijambo ryacu naryo rihinduka guhanga, rikarema.
Tugomba rero kumenya ko amagambo yacu cyangwa cyane cyane amagambo twatura afite imbaraga zo guhanga(kurema).
Ikintu cyose twiyaturaho cyangwa twatura ku bandi, cyaba cyiza cyangwa kibi, gishobora kuba impamo biturutse ku bushake bw’Imana kandi kugira izina ryayo rihabwe icyubahiro.
Reka turebe amagambo yacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twatura amagambo meza kuri twe no kubandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *