Niba twizeye kandi twakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu mu buzima bwacu, ubwami bw’Imana buhita bwigarurira imitima yacu, Imana nayo ikaza kwibera muri twe, igasigara ikorera mu mitima yacu.
« kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. »(Abafilipi 2:13)
Ni kuki none dukomeza gushakira Imana ahandi kandi yibera mu mitima yacu?
N’ukutamenya, kuko Imana irikumwe natwe kandi yibera muri twe.
Ahubwo twagomba guhora tuyivugisha, tuyumva kandi tuyireka ikikorera ibyo gushakira mu buzima bwacu.
Niyo mpamvu Yesu atubwira ati:
« Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. »(Yohana 15:4)
Ariko, no kubatemera Yesu Kristo, Imana ibagumizako amaso yayo, kuko ikomeza kubashaka no kubagaragariza urukundo, imbabazi n’ubuntu yifuza kubaha.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora twibuka ko uri muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA