Imana yadusezeranije ko itazadusiga na hato (Soma Abaheburayo 13:5).
Ivuka rya Yesu rero ryaje gusohoza byimazeyo iri sezerano.
« Dore, umwari azasama kandi azabyara umuhungu; azitwa Imanweli, risobanurwa ngo « Imana iri kumwe natwe ». »(Matayo 1:23)
Nibyo, Imana iri kumwe natwe.
Tugomba kwifashisha uku kubana natwe kw’Imana, ariko ikibabaje n’uko hari abatazi cyangwa uko Imana ibana natwe.
Reka noneho tumenye ko Imana iriho mu buzima bwacu, mu kuri kwacu, mu mimerere turimo ndetse no mu buzima bwacu kandi tuzabona amahoro aduha kuruhuka, umunezero udasanzwe mu mitima yacu n’imbaraga tutahabwa n’ikintu na kimwe mur’iyi si.
Muby’ukuri, tuzi ko Imana iri kumwe natwe mubyo dukora byose n’aho turi hose, dushobora kuyisaba kudufasha, kuzana umucyo n’ubwenge mu bitekerezo byacu, kugenzura amarangamutima yacu, no kuyobora intambwe zacu, amahitamo yacu n’ibyemezo byacu.
Bakundwa, ni twamenya cyangwa tukumva ko Imana iri mu buzima bwacu, impungenge n’ubwoba ntibizagira ikirenge mu mitima yacu.
Tuzabona Imana itwongerera umunezero, ibyishimo, kandi iduteza imbere mubyo tuvuga no mubyo dukora!
ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumenya ko uri mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA