Dawidi amaze kumenya no kwemera ko ari umunyabyaha, yagaragaje icyifuzo cyo guhinduka, akaba icyaremwe gishya.
« Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye. »(Zaburi 51:12)
Umutima w’umuntu uri mu byaha bikomeye nk’ibyo Dawidi yari arimo, ntabwo uba ukeneye kuvugururwa gusa, ahubwo uba ukeneye guhinduka mushya, umuntu akaba icyaremwe gishya(Yohana 3:3; Matayo 9:16), ntabe agihungabana hagati y’icyiza n’ikibi.
Ibyo nabyo, umuntu ntashobora kubyikorera, abikorerwa n’Imana yamuremye.
Mu mirongo itatu ikurikirana (12, 13 na 14), izina ry’Umutima risubirwamo inshuro eshatu n’umwanditsi wa zaburi, uwita umwuka ukomeye, ubwa kabiri Umwuka Wera, ubwa gatatu umutima wemera.
Yaba ari umwuka ukomeye, yaba ari Umwuka Wera, Yaba ari umutima wemera, ntaco Umuntu yakwiha, abihabwa n’Imana. Niyo mpamvu Dawidi yabyisabiye Imana.
Erega, twe ubwacu nk’abana b’abantu ntabwo dushobora kwihindura, n’Imana iduhindura ubwayo cyangwa ibidushoboza.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, shyira mu mitima yacu icyifuzo cyo guhora turi ibyaremwe bishya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA