IMANA NTABWO IMEZE NKATWE !

Mwari muzi ko Yona yanze kujya i Nineve igihe Imana yamwoherezagayo, kubera ko yashakaga ko Abaninevi bahanwa kandi bagakubitwa n’uburakari bw’Imana?

« …Namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. »(Yona 4: 2)

Mu byukuri, Yona yizeraga ko aramutse yanze kujya i Nineve kandi abantu b’Ineneve bagakomeza ububi bwabo, byanze bikunze Imana yagombaga kubateza ibyago. Ariko ubuntu bw’Imana bwashakaga ko bihana.
Ariko, n’ubwo Yona yashakaga ko Imana ikubita Nineve ntabwo bivuze ko Imana yagombaga gukubita Nineve rwose.
Ntabwo rero ari ukubera ko dusuzugura abantu bamwe na bamwe ko Imana nayo ibasuzugura.
Kuba twanze abantu bamwe na bamwe ntibisobanura ko Imana nayo igomba kubanga.
Kuba twifuriza abandi inabi ntabwo bivuze ko Imana igomba kubagirira nabi.
Oya, Imana ntabwo imeze nkatwe!
Kandi igihambaye, n’uko nta muntu n’umwe ushobora guhindura umutima wayo cyangwa kugera ku buntu bwayo ngo ahindure intumbero yabwo.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe guhora dushaka kukwigana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *