IMINYURURU IZAGWA

Herode amaze gufata Petero amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.
Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.
« Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa. Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.” Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. »(Ibyakozwe n’Intumwa 12:4-9)

Mubisanzwe ntakintu cyari gushobora gufasha Petero guhunga, cyangwa ngo hagire umuntu uwo ariwe wese aza kumukura mu nzu y’imbohe! Icyo Herode atigeze atekereza ni igikorwa kitaziguye cy’Imana.
Iminyururu yaraguye, imiryango irakinguka Petero yisanga hanze, yibaza niba atarota! Ariko oya, byari ukuri! Imana yari ikeneye umugaragu wayo kandi ntamuntu n’umwe ushobora guhagarika ubushake bw’Imana!
Niba nawe, muburyo ubwo aribwo bwose, hari iminyururu ikuboshe, menya ko iyo minyururu umunsi umwe izagwa kuko Imana ishaka ko ubohoka.
Menya ko Imana idashaka kukubona uboheye ku ngeso mbi, ku burwayi, ku madeni, ku gutotezwa cyangwa ku izina ribi, ku businzi cyangwa ku biyobyabwenge, ku ntege nke, n’ibindi.
Mu buryo butangaje kandi butunguranye ku bantu no kuri wowe ubwawe, iminyururu izagwa.
Gusa wizere Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutazigera twiheba mu bihe bidashimishije, ahubwo twizere.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *