Igihe Imana yaha Zerubabeli inshingano zo gusubira kubaka urusengero rwa Yerusalemu gushika rwuzuye, Zerubabeli yabonaga ko atabyo azashobora kuko yabonaga ko bimurenze, kandi n’igihugu ce, nta bushobozi cyari gifite, nta n’ingabo zo kubaka urwo rusengero cari gifite. Kuri we, yasa nk’aho abona imbere ye umusozi uturirwa.
« Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya… »*(Zakariya 4:7)
Nyamara, ku bw’ubushobozi bw’Umwuka w’Imana yakoreraga muri we, uwo musozi wategerezwa guhinduka ukaba ikibaya.
Ibyo twe twakwita imisozi yacyu, n’ibibazo bikomeye, n’ibihe bitoroshye, n’indwara zidakira cyangwa iyindi mibabaro, twibaza ko bitabona igisubizo.
Aho kugira ngo dutsindwe kandi tubyemere nk’ibisanzwe, noneho tujye tuvuga ngo « uburwayi bwanjye », « ikibazo cyanjye », « amakosa yanjye », n’ibindi, tugomba ahubwo kubyanga, tukabyikuraho mu izina rya Yesu. Icyo dukeneye gusa, ni ukuba dufite ukwizera.
Yesu aratubwira ati:
« Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. »(Mariko 11:23)
Muby’ukuri, nk’abana b’Imana, ibyo dusaba byose mu kwizera, tugomba kubibona.
Duhore twibuka ko, kuva twakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wacyu, tukaba abana b’Imana, dufise uburenganzira bwo gutegeka mu kwizera, ibintu byose bikatwumvira.
Reka noneho duhangane n’ibiduhanze byose, dutegeke ibyari nk’imisozi imbere yacu bihinduke ibiyaya.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze guhora dutegeka imisozi iri imbere yacu guhinduka ibibaya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA