Ibyanditswe bivuga ko twari dukwiye gupfa kuko twese twacumuye, ariko Imana yaduhaye impano y’ubuntu y’ubugingo buhoraho hamwe nayo.
« Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. »(Abaroma 6:23)
Ubugingo buhoraho ni ikintu rwose tutari dukwiriye kandi ni kubw’ubuntu bw’Imana gusa twakijijwe.
Reka dufate akanya dushimire Imana kuba yaradukijije icyo dukwiye.
Iyi myitwarire y’Imana kuri twe idusunikira kumenya ko abatugirira nabi kandi bakwiriye rwose guhanwa cyangwa gushyikirizwa ubutabera (ku bapolisi cyangwa mu nkiko) kugirango bahabwe igihano cyangwa ubutabera buhagije, bakeneye impano yacu y’imbabazi.
Ibyo murabyumva?
Ntabwo byoroshye.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora tuzirikana impano yawe y’ubuntu y’ubugingo buhoraho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA