IMYAKA INZIGE ZARIYE

Kubera kutumvira Imana, Abayahudi bo mu bwami bwa Yuda bahuye n’icyorezo kinini cy’udukoko n’inzige zirya ibihingwa n’ibiryo, bituma haba inzara mu gihugu. Ibi byagaragaye nk’igihano cy’Imana kubwo kutumvira kwabo.

Ariko, bamaze kwihana, Imana yabasezeranije ibi bikurikira:
« Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje. »(Yoweli 2:25)

Iri sezerano ryerekana ko Imana ishobora gusimbuza igihe cyatakaye mu byaha no mu kwitandukanya nayo.
Niba rero twicujije kahise kacu k’ibyaha, kandi tukihana, Imana irashobora, kubw’impuhwe zayo, kudusubiza ibyo twatakaje byose mu myaka y’ibyaha byacu no kwitandukanya nayo.
Iyo myaka niyo tugereranya n’imyaka inzige zariye ibyacu.
Twizere rero ko twihanye, tukareka ibiduteranya n’Imana, nayo itugirira ikigongwe ikongera ikadushumbusha ibyo twatakaje byose biturutse ku byaha byacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twiringira imbabazi n’ubuntu byawe. Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *