INEZA YAWE NIYO IGUTERA GUKUNDWA

Igitabo cy’Imigani kivuga ngo « Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa… »(Imigani 19:22)
Ntabwo ari ukuri?

Tabita yazuwe na Petero kubera ineza ye. Petero ageze mu cyumba cyo hejuru, aho bari bashyize umubiri wa Doruka, abapfakazi bose bahagaze iruhande rwe « barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho. »(Ibyakozwe 9:36-41)
Uwiteka yitaye kuri Abeli ​​kuko yari yamuhaye ituro ryiza, ariko ntiyitaye kuri Kayini utamuhaye ituro ryiza.(Soma Itangiriro 4:3-5)

Muby’ukuri, biragoye cyane gukunda umuntu ukora ibintu bibi, uvuga amagambo mabi, wishyira hejuru cyangwa ufite imyitwarire mibi. Uyu muntu, iyo adahindutse, abantu bamuvaho kuko nta muntu ubasha kumwihanganira.
Ariko, umuntu ukora ibyiza, uvuga amagambo meza kandi yitwara neza, akundwa na benshi. Abantu baramwifuza kuko baba bishimira ineza ye.

Reka tube beza!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kuba abantu beza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *