INSHUTI MBI

Uratekereza ko hari umuntu hafi yawe afite imyifatire y’uburyarya?
Dore ibintu bitanu biranga kumenya inshuti mbi:

① Bakubaha gusa kubera inyungu bagushakaho:
Igihe cyose bagushakaho inyugu, bakwizirikaho kandi bakakubaha. Ariko niba nta nyungu zindi, ntibakubaha.(Soma 1 Abakorinto 13:5)

② Ntabwo bafite umurava:
Aho kuguha inama, inshuti mbi zirakuvuga zikunegura kandi zigucira urubanza inyuma yawe. Zifite ishyari kandi zirakwihakana mu gihe uri mu bibazo. (Soma Abaroma 12: 9)

③ Zangiza imico myiza yawe:
Uretse ko zanga kuguha inama nziza ku myitwarire myiza, zinagutoza kandi zikagutera inkunga yo kwishora mu bikorwa bibi.
(Soma 1 Abakorinto 15:33)

④ Zivuga nabi abandi:
Iyo kuvuga nabi abandi bibaye akamenyero, ni ikimenyetso cyerekana ko turi imbere y’umuntu mubi rwose natwe yatuvuga nabi mu bandi.
(Soma Yakobo 4:11)

⑤ Ziragushuka:
Akenshi ntizikubwiza ukuri, ziguhisha ibintu byinshi kandi zikakwicira imigambi yawe mu buryo rwihishwa.
(Soma 1 Abatesalonike 5:11)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uturinde inshuti mbi mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *