Umwanditsi wa zaburi avuga ko abemera Imana kandi bakayizera bahiriwe kuko babona inzira nyabagendwa mu mitima yabo:
« Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. »(Zaburi 84: 5)
Muby’ukuri, umutima wacu utizera Imana mu bisanzwe uba uri nk’ubutayu butagira inzira. Ariko twugururiye Imana, Umwuka Wera ahita atangira guca inzira zo kwizera no kwihana.
Kuba rero dufite mu mitima yacu inzira zijya i Siyoni bisobanura ko ingorane zose zitsindwa hakiri kare kubwo kwizera ko mu mutima wacu, noneho, inzira zikaba nyabagendwa.
Ese ubundi ni iki kidashoboka ku mutima ufite imbaraga mu Mana? Ntacyo.
Ntakintu rero gishobora kuduhungabanya niba dushyize imbaraga zacu mu Mana.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kukwiringira muri byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA