IZINA RY’AGACIRO RYA YESU

Niba hari izina ryuzuyemo ibisobanuro, ni izina rya Yesu.
Ibyanditswe bivuga ko Yesu yahawe izina rifite agaciro:
« Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. »(Abafilipi 2:9-11)

Izina Yesu risobanura iki?
Izina rya Yesu, ryamenyeshejwe kuri Yozefu na Mariya n’abamarayika (Matayo 1.21; Luka 1.31), rikomoka mu kigereki cya kera Ἰησοῦς, Iēsoûs, ubwaryo rikomoka ku izina rya kera ry’igiheburayo ישוע, Iéshua cyangwa Yeshua (kandi rifite imizi imwe n’iya Yozuwe).
Iri jambo risobanura “Imana ikiza” cyangwa “Imana iratanga ».

Kuki izina ry’Umwami wacu rifite imbaraga?

1. Agakiza kari mu izina rya Yesu wenyine:
“Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”(Ibyakozwe 4:11-12; reba na Yohana 14: 6; 20:31; Ibyakozwe 2:21; Yoweli 2:32; 1 Abakorinto 6:11; 1Yohana 2:12)

2. Kubabarirwa ibyaha byakiriwe mu izina rya Yesu:
“Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”(Ibyakozwe 10:43; reba na 22:16)

3. Abizera barabatizwa mu izina rya Yesu:
“Petero arabasubiza ati « Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera. »”(Ibyakozwe 2:38; reba na Matayo 28:19; Ibyakozwe 8: 12,15-16; 10:48; 19: 5)

4. Gukiza n’ibitangaza byakozwe mu izina rya Yesu:
“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.”(Ibyakozwe 3:16; reba n’imirongo ya 6-8 na 4:30)

5. Kandi Yesu yigisha abizera gusenga mu izina rye; ni ukuvuga, gusenga, mububasha bwe, ubwoko bw’amasengesho yasenga:
“Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.”(Yohana 14:13-14; reba na 15:16; 16: 23-24)

Muri Bibiliya, iyo abantu bavugaga cyangwa bagakoraga mu izina rya Yesu, babikoraga nkabahagarariye Umwami n’ububasha bwe. Ubuzima bw’umwizera ubwabwo bugomba kubaho mu izina rya Yesu (Abakolosayi 3:17) kandi n’ukubikora bihesha Imana icyubahiro: “Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera, kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri.”(2 Abatesalonike 1:11-12)
Izina rya Yesu rirahambaye.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe imbaraga zo kubaho mu izina rya Yesu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo nyine dusenga, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *