Birababaje kuba tubona ko vuba aha, abagabo n’abagore basigaye batinyuka nta nkomyi, kugaragaza ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu karubanda.
Kandi nyamara, niba ubwambure butwikuruwe, isoni zihita zigaragara.(Yesaya 47:3)
Ese abantu nta soni bakigira?
Bibiliya iratubwira ko Adamu na Eva bamaze gucumura, basanze bambaye ubusa, bagira isoni, barihisha.
Kugira ngo Imana ibasubize mu buzima busanzwe kandi ibapfukirane n’iteka n’icyubahiro yahise ibakorera imyenda y’uruhu irayibambika.
« Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika. »(Intangiriro 3:21)
Niba Imana yarambitse abana bayo ba mbere imyenda, none kuki abo mur’iyi minsi yanyuma bagaragaza ubwambure bwabo kandi biteye isoni?
Muby’ukuri n’ikimenyetso cy’uko binjiwemo n’umwuka mubi wa Satani wo gushukana ngo bakururire abo badahuje ibitsina mu busambanyi.
Muby’ukuri, kugira Satani ayobye abana b’Imana, mu kubakururira mu busambanyi, akoresha ibishuko byo kugaragaza ubwambure.
Kandi aberekana ubwambure bwabo kenshi babikora kugirango bashuke abantu badahuje ibitsina, babatere kwifuza gusambana.
Reka twitonde, ntitukabe ku murimo wa satani!
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazongera gukorera Satani.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenga, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA