KUNDA BURI WESE ARIKO WIZIGIRE IMANA GUSA !

Ijambo ry’Imana nk’uko twarihawe n’umuhanuzi Mika ritugira inama yo gukunda abantu bose ariko ntituzigere twizigira umuntu:
« Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira. »(Mika 7:5)

N’ubwo gukunda abantu bose ari itegeko riva ku Mana, ntitugomba kwizigira cyangwa kwiringira incuti zacu, kuko kwizigira kugenewe Imana yonyine.
Mubyukuri, abo twizigiye nabo bizigira abandi kandi bababwira amabanga tuba twababwiye.
Byongeye kandi, tumenyeshe ko umuntu wese uri incuti uyu munsi ashobora guhinduka umwanzi ejo agakoresha amabanga yacu kugira ngo adusenye cyangwa atubuze kugera kucyo twifuza mu buzima bwacu.
Imana yonyine niyo ikomeza kutubera incuti kandi ikwiye kwiringirwa.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazongera kwizigira umuntu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *