KUNDA KANDI UKORE IBYIZA !

Urakora ibyiza?
Urakunda?
Urafasha?
Niba ukunda, urashobora gukora ibyiza, gufasha ndetse no kubabarira.

Bibiliya igira iti:
« Ibyo mukora byose mubikorane urukundo. »(1 Abakorinto 16:14)

Ukora ibyiza nta kintu nta nyungu ushaka?
Urabasha kubababarira abakugiriye nabi? N’abagukoshereje?
Ibi bibazo n’ibyingenzi kuko uyu munsi, abantu benshi basengera abandi nabi.
Amasengesho yabo ni amasengesho yo kwiheba, kandi yerekana ko badakunda by’ukuri.
Byerekana ko Satani akomeje gutera imbuto z’ubwumvikane buke mu bavandimwe, mu miryango, mu bana b’Imana, ndetse no mu mahanga kugira ngo yice umubano n’ubusabane Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo yaje kugarura n’amaraso ye y’agaciro.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe gukunda abandi tubikuye ku mutima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *