Dawidi agaragaza muri Zaburi ya 31 ko yizeye Imana n’ubutabera bwe. Imirongo ya 2 na 3 isobanura icyo uburinzi bw’Imana buri kuri twe.
« Untegere ugutwi utebuke unkize,Umbere igitare gikomeye,Inzu y’igihome yo kunkiza. Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore. »(Zaburi 31:2-3)
Muri zaburi, amagambo menshi arasobanura ubu burinzi: igihome cyanjye, urutare rwanjye, igihome kinkingira, aho nikinga, n’ibindi.
Ninde ushobora kudukoraho mugihe turi mumaboko y’Imana? Ntawe.
Ninde ushobora kubona ubuhungiro bwiza, uburinzi bwiza kuruta uwiringira Imana, We Ushoborabyose? Ntawe.
Muby’ukuri, ku bakristo, ubuhungiro n’uburinzi biri mu izina rya Yesu.
Kuva twemeye Yesu nk’umwami n’umukiza, Yesu yinjira mu buzima bwacu akatubamo.
Rero, duhinduka abanyembaraga kandi bakomeye kubera kuboneka kwe muri twe.
Niyo mpamvu handitswe muri 1Yohana 4:4 ngo:
« Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi. »
Ibyo, tugomba guhora tubyibuka buri gihe turi mu bibazo no mu ntambara.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tumenya ko uri muri twe aruta uri mw’isi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA