NI KUKI ?

Kimwe natwe twese, umwanditsi wa zaburi yatewe uburakari no kubona ko ababi babayeho bishimye!

« Dore, abo ni bo banyabyaha,Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi. »(Zaburi 73:12)

Iyo tubona abanyabyaha bahora bafite amahoro kur’iyi si, bagwiza n’ubutunzi, n’ikimenyetso cyerekana ko Imana ikomeza kugirira neza abantu bose, baba abayubaha Imana cyangwa abatayubaha. 

Ariko, ntidukwiriye kubagirira ishyari cyangwa kwigana inzira zabo, kuko Imana yanga ububi, n’ibibi byose.
« Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi,Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi. »(Imigani 4:14)
Reka ahubwo dukomeze kwizirika ku byiza.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, turinde gukurikira inzira z’abanyabyaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenga, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *