Bibiliya itubwira ko umuntu wese a utagira ubumenyi agowe.
Umuhanuzi Hoseya avuga yicujije ko abantu be barimbuka kubera ubujiji.
« Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge … »(Hoseya 4: 6)
None ni bande bazarimbuka bazira kutagira ubwenge?
Bamwe, ni abantu batazi ko batagira ubwenge, bityo bakaba badashobora kumva ko banabukeneye.
Ku rundi ruhande, ni abantu bazi ko badafite ubwenge ariko batanabushaka
Ariko none umuntu wese akwiye kumenya iki?
1. Umuntu wese akeneye kumenya umutima w’Imana yamuremye, urukundo imukunda, ico ikunda n’ico yanga;
2. Umuntu wese akeneye kumenya ko Yesu arinzira igana ku Mana, ubuzima n’ukuri;
3. Umuntu wese akeneye kandi kumenya aho imbaraga ze ziri kugirango azikoreshe mu gushimisha Imana, n’intege nke ze aho ziri kugira ngo aziganze noneho abashe kubungabunga ubuzima bwe.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubwenge.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA