Mu gihe cya kera, mu bihugu by’i Burayi, abantu b’abagabo, mu kinyabupfura baratera ivi imbere y’abagore bakunze – nk’uko bajya babikora imbere y’abami.
No muri iki gihe, abahungu bakunze abakobwa bashyira “ivi hasi” kugira babatangarize cyangwa babasabe urukundo.
Abantu benshi basanga iyi myifatire igayitse kuko muri Bibiliya, iki kimenyetso cyagenewe Imana gusa (Ezira 9:5; Zaburi 95:6; Yesaya 45:23)!
Muri Bibiliya, gushyira ivi hasi ni ikimenyetso kigaragara cyo kuramya, kuganduka cyane no kubaha, nk’uko ibaruwa Pawulo yandikiwe Abafilipi ibigaragaza:
« Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. »(Abafilipi 2:8-11)
Ni ngombwa rero ko tumenya ko aya mavi yose atererwa umuntu wavuye mu gitaka, “umukungugu uzasubira mu mukungugu”(Itangiriro 3:19) ari umucyo udakwiye! Muby’ukuri, Imana yonyine niyo ikwiye gutererwa ivi.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutazongera gupfukamira umuntu keretse Kristo wenyine.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA