N’ubwo igihe caba gito gute, ntiwabura umwanya wo gukora icyo wifuza gukora. Ikintu kigufitiye akamaro cyangwa uha agaciro ntiwakiburira umwanya.
« Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite. »(1 Abakorinto 7:29)
Niba rero uvuze ko wabuze umwanya wo gukora ikintu, uba ubeshe. Muby’ukuri, biba bivuze ko ico kintu utagihaye agaciro cyangwa ko wabonye har’ibindi bikiruta kuba ingenzi canke kwihutirwa.
Uko byagenda kose, nta muntu wa Kristo yavuga ko yabuze umwanya wo kwihererana n’Imana cyangwa gusenga. Yaba atabihaye agaciro cyangwa abona Atari iby’ingenzi.
Ibyo bikubayeho, uba ugomba kubyitondera, kuko ico gihe, Satani niwe uba uri kukuyobora!
Kandi iyo ari Satani ukuyobora, ntushobora gufata umwanya kubw’Imana, kuko Imana ntabwo aba ari ingenzi kuri wowe.
Intego ya Satani ni ukugukura buhoro buhoro Ku Mana kugeza igihe uzahagarika burundu ubusabane bwawe n’Imana, n’ubwo Imana yo itazigera igutererana.
Witonde! Igihe cyose wumva udashaka gusenga, ni umwanya mwiza wo kwiyegereza Imana no gusenga.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kutazigera tubura umwanya wawe na rimwe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA