NTIMWISHIMIRE UMUBABARO W’ABANDI !

Ibi byishimo byihishe mu mitima y’abantu benshi mu gihe ibyago bibaye ku bakeba babo cyangwa abanzi babo ntibikwiye imbere y’Imana, bibabaza Imana cyane.

Igitabo cy’Imigani kivuga ngo:
« Ntukishime umwanzi wawe aguye, Kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko atsembwe. »(Imigani 24:17)

Muby’ukuri, abanzi bawe ni abana b’Imana nabo nk’uko na wowe ubwawe uri uwayo, kandi Imana ibakunda kurwego rumwe nawe.
Niba wishimiye ibyago byabo, menya ko bibabaza Imana cyane.
Menya kandi ko aya mahano aba kubanzi bawe ashobora no kukubaho nawe cyangwa mabi kuyarenza.
Burya ikibi gikomeza kuba ari kibi ku muntu uwo ariwe wese kibayeho; wowe cyange, cyirinde wewe ubwawe, ukirinde n’abandi kandi ntuzigere wishimira niba kibaye kubandi bantu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, uduhe kutazongera kwishimira ibyago by’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *