NTITUVOGERWA !

Kuva twakira Yesu mu buzima bwacu, tukamwizera nk’Umwami n’Umukiza wacu, twabaye umwe nawe.
Kamere yacu nshya yahise ijya mu bumwe n’Imana.

Ibi ni nabyo Pawulo yahishuriwe akabibwira itorero ry’iKolosayi ati:
« Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. »(Abakolosayi 3:2-3)

Imana yaduhishe muri yo, binyuze muri Kristo, kuko turi muri Kristo, Kristo nawe akaba ari mu Mana.
« Muri aba Kristo, Kristo na we ni uw’Imana. »(1 Abakorinto 3:23)

Ibi rero bisobanura ko, niba turi muri Kristo, turi mu Mana; aho turi, ntihavogerwa kuko nta kibi cyahagera. N’uku kuri, Satani atifuza ko tumenya kubera adashaka ko twizera ubu bumwe n’Imana butuma tugira ubudahangarwa n’ubutavogerwa, kugira duhorane ubwoba, nawe ahore aduhungabanya.
Tutikuye mu bwihisho turimo, mu Mana, Satani nta bushobozi yatugiraho kuko ntiyakwubahuka no kwegera Imana duhishemo.
Imana idufashe kubisobanukirwa no kubyiyumvamo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dufashe kumva ubwiru bw’ubudahangarwa n’ubutavogerwa buturuka ku bumwe dufitanye nawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *