Ni iki gishobora guhagarika ubwoba muri twe?
Imana? Oya, Imana ntiyahagarika ubwoba muri twe kuko ari yo ubwayo itubwira iti: « Ntimutinye. »
Yabwiye umugaragu wayo Yakobo iti:
« Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. »(Yesaya 41:10)
Ntabwo rero dukeneye Imana ngo idukize ubwoba. Ahubwo, dukeneye kumenya ukuri kubidutera ubwoba ndetse no kuri twe ubwacu.
« Muzamenya ukuri, kandi ukuri niko kuzababatura. »(Yohana 8:32)
Niba dufite amakuru akenewe kandi yingirakamaro ku bidutera ubwoba, dushobora kumenya uko tubyitwaramo.
Niba kandi tuzi ko kubera ko turi abana b’Imana, uri muri twe arusha imbaraga uwuri mw’isi, ntidushobora kugira ubwoba.
« Muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi. »(1Yohana 4: 4)
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora dushakisha kumenya ukuri.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA