Ijambo ry’Imana rirashishikariza abakire n’abafite ico baruta abandi kwita ku bakene.
« Uwica amatwi ngo atumva gutaka k’umukene, Na we azataka kandi ntazumvwa. »(Imigani 21:13)
Ubukene ntabwo ar’igihano cy’abacumuye ku Mana, nk’uko ubutunzi atar’abw’abantu Imana yishimira, niyo mpamvu Ijambo ry’Imana risaba abakire kwita ku bakene.
Ibyo bibahesha umugisha ku mana.
Ariko, niba batabikoze uko, igihe gishobora kugera nabo bagataka ntibumvwe, bakabura ubagirira impuhwe.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kugirira impuhwe no kwitaho abo turuta imibereho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA