NTIWIZERE IBINYOMA BYA SATANI

Imana imaze kubuza Adamu na Eva gukora no kurya ku imbuto z’igiti cyari hagati y’ubusitani bwa Edeni, kugira ngo batazapfa(soma Intangiriro 2: 16-17), Satani yarabwiye Eva iti:
« Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi. »(Itangiriro 3:4-5)

Mbega ikinyoma!
Ikibabaje, Eva yarabyizeye aho kwizera ijambo ry’Imana.
Muby’ukuri, ikintu cyose kinyuranye n’ijambo ryaturutse mu kanwa k’Imana kigomba gufatwa nk’ikinyoma, kandi nta handi kiba kivuye atari kwa Satani.
Satani ntiyigera atwegera imbonankubone kugirango adushuke, akoresha inshuti zacu, abo dukorana, abaturanyi, abo mu muryango, cyane cyane abantu twizera cyane. Abo nabo batubwira vyinshi:
Hari abatubwira ngo Imana iratwanga, ngo yaradutereranye, kandi ngo igiye no kuturimbura kubera ibyaha byacu. Icyo ni ikinyoma kiva kuri Satani, kuko Imana yanga icyaha ariko ntabwo yakwanga abana bayo ngo n’uko bakoze ibyaha. Ntiyanatwica kuko idukunda urukundo rukomeye kuburyo yanatambiye umwana wayo w’ikinege ku musaraba kugira ngo turokoke.
Hari n’abandi batubwira ko kubera ko twishimira ubuntu bw’Imana, twemerewe gukora icyaha nta ngaruka. Nabyo ni ikinyoma gikomeye cya Satani kuko umuriro utegereje abanyabyaha batemeye ubuntu bagiriwe n’Imana bwo kwihana no kubabarirwa banga kwihana.
Reka twitonde, ntidushukwe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kutazongera kwizera ibinyoma bya Satani.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *