NYUMA Y’IMIBABARO HAZA ICYUBAHIRO

Wari uzi ko ukubabazwa kubanziriza icyubahiro kandi kuri muri gahunda y’Imana ku buzima bwacu?

Yesu arabisobanurira babiri mu bigishwa be:
« Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe? »(Luka 24:25-26)

Byari bigoye kuri abo bigishwa kumva ko icyubahiro cya Yesu cyabanjirijwe n’ukubabazwa.
Nyamara no mu Baheburayo 2:9 dusoma ko Yesu « ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye. »
Imibabaro ya Yesu yari muri gahunda y’Imana. Byari ngombwa.

Ariko, uku kuri ntikureba Yesu gusa, kureba abana b’Imana bose.
Turifuza kwinjira mu bwami bw’Imana, ariko ntidushaka kumva ko « dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana. »(Ibyakozwe 14:22)
Kugirango tudatenguha, tugomba kumva rwose ko imibabaro nayo ishobora kuba imwe mu migambi y’Imana mu buzima bwacu.
Reka tugire ubutwari kandi dukomeze kwizera.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kumva ko imibabaro iri muri gahunda yawe y’ubuzima bwacu.
Ni mwizina ryagaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *