NZATUMA UWO MUGANI UTONGERA GUCIBWA

Mu gihe cya Ezekiyeli, abantu bo muri Isiraheli bari barigometse ku Mana kandi bari batangiye kuvuga amagambo asebya Imana, bavuga ngo imisi iratinze, ngo iyerekwa ntacyo ryagize!

Nibwo Imana yoherezaga umuhanuzi Ezekiyeli kub’isiraheli kubabwira ati:
« Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. »(Ezekiyeli 12:23)

Abantu batureba ntabwo baba bazi imigambi y’Imana kuri twe hamwe n’iyerekwa dutegereje.
Kutamenya icyo Imana yatuvuzeho, bishobora gutuma batinyuka kudusebya.
Rwose iyo babona turi mu buzima bubi, cyangwa twahuye n’amakuba menshi mu buzima, bivugira ngo Imana yaraduhebye, ngo Imana yaradukuyeho amaboko, ngo Imana irikuduhana kubera ibyaha twakoze, n’ayandi magambo mabi.
Ntitureke rero ngo ibiganiro bisebanya biduce intege, ahubwo dukomeze kwizera no kwiringira Imana.
Umunsi ibyo Imana yatuvuzeho bizasohora, abadusetse n’abadusebeje bazaceceka.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazigera ducika intege kubera ibiganiro bisebanya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *