REKA DUKORESHE UBUTWARE TWAHAWE !

Yesu Kristo ntiyigeze asengera abarwayi abamugaye, n’abapfuye, yakoresheje ubutware bwe arabakiza, arabahumanura, arabazura.
Amaze gukiza abarwayi benshi, Yesu Kristo yarahamagaye abigishwa be cumi na babiri, abaha ubwo butware bwo kwirukana imyuka mibi, no gukiza indwara zose.
Yababwiye ati:
« Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi. »(Matayo 10: 1,8)

Ubwo butware nibwo abigishwa be basigaye bakoresha, Yesu amaze kwisubirira mu ijuru kwa Yesu.
Ubwo butware nyine nibwo natwe twahawe igihe twakiriye Yesu Kristo mu buzima bwacu nk’Umwami n’Umukiza wacu.
Ariko, n’ubwo dufite ubwo butware, ntidushobora kubukoresha tudafite ukwizera.
Gusa, bidusaba guhagarara dushikamye mu kwizera.
Yesu yavuze ko tuzakora ibitangaza niba dufite kwizera.
« Mwagira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira. »(Luka 17:6)
Yavuze kandi ati:
« Mufite kwizera mudashidikanya… mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho. »(Matayo 21:21)

Reka noneho tugire ukwizera kugira tubashe gukoresha ubwo butware twiherewe n’Imana ku buntu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwizera kugira dukoreshe ubutware waduhaye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *