REKA KWIYOBERANYA

Kwiyoberanya ni amayeri y’abantu babi kugirango abantu batamenya.
Uku niko bimeze no ku ntumwa z’ibinyoma zo muri iki gihe, muby’ukuri ari abakozi bariganya gusa cyangwa ibisambo cyane.
« Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo. »(2 Abakorinto 11:13-15)

Ariko rero, ntampamvu yo kwiyoberanya kuko, inshuro nyinshi, mubihe bimwe na bimwe, Imana ihishura abantu babi kugirango ibiyereke cyangwa irinde abana bayo.

Yerobowamu yohereje umugore we ku muhanuzi Ahiya, amubwira mbere yuko agenda ati:
« Ndakwinginze, haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu… »(1 Abami 14:1-3)
Bibiliya itubwira ko Ahija yumvise urusaku rw’ibirenge by’umugore wa Yerobowamu yinjiye mu muryango, aramumenya n’ubwo yari yiyoberanije maze aramubwira ati: « Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? »(1 Abami 14: 6)

Nukuri, ntampamvu yo kwiyoberanya.
Aho kwiyoberanya, umuntu wese agomba ahubwo kureka ikibi azwiho akaba umwana mwiza w’Imana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kuba abantu beza rwose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *