Ijambo ry’Imana ritubwira kureba ibyo tubwira abantu.
« Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka. »(Imigani 13: 3)
Kubumbura akanwa ni kuvuga cyane cyangwa kutitondera ibyo tuvuga. Tubikoze, tuba twinjiye mu bibazo.
Dore ibintu bitanu tutagomba na rimwe kubwira abantu:
1. Gahunda zacu:
Nitubwira abantu gahunda zacu, bazadusenyera.
2. Intege nke zacu:
Nitubwira abandi intege nke zacu, bazabyungukiramo kuturwanya.
3. Ibyatunaniye:
Niba tubwiye abantu ibyatunaniye, bazahora batubona ko tudashoboye kandi ntibazongera kutwizera ngo baduhe amahirwe menshi.
4. Amabanga yacu:
Reka ntituzabwire abantu amabanga yacu. Gusa abapfu nibo bahishura amabanga yabo. Niduhishurira abantu amabanga yacu, bazamenya kuturimbura.
5. Amafaranga twinjiza:
Niba tubwiye abantu amafaranga twinjiza, ubugome n’ishyari bizabatera gushaka kudutandukanya n’inkomoko y’amafaranga twinjiza.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubwenge n’imbaraga zo kurinda umunwa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA