Kubera azi neza isi dutuye, Yesu aduha inama z’ingenzi mu buzima kugira tubashe Kubana neza n’abandi:
« Mugire ubwenge nk’inzoka kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu. »(Matayo 10:16)
Tugomba rwose kwifuza kuba abagwaneza, inyangamugayo, kugira ubuntu, ibyiza n’ubwitonzi nk’inuma.
Ariko, tugomba na none kwitonda kugira ngo abantu batatwifatira bakatwungukiramo, kubera ubworoherane bwacu, ubwitonzi bwacu, ineza yacu, ubunyangamugayo, n’ibindi.
Dukeneye kugira ubwenge.
Erega na Kristo ntiyigeze yemera kubambwa kubera intege nke. Yavuze ati: « Ubugingo bwanjye, nta wubunyaka, ahubwo mbutanga Ku bushake bwanjye. » Yabikoze ku bushake, afite ubwenge, azi n’impamvu abikora.
Kwirekura ntabwo byanze bikunze ari ubuhamya bwiza.
Yesu ntiyavuze ati: Umuntu ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, UMUREKE akomereze kuw’ibumoso » ariko yavuze ati « UMUHINDURIRE n’uw’ibumoso. »
Birasaba rwose ubwenge kugirango wirinde kugoreka gushoboka kw’ubwitonzi n’urukundo.
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe ubushobozi bwo kuba inzoka n’inuma igihe cyose bibaye ngombwa.
Ni mwizina ryagaciro ryumuhungu wawe Yesu kristo dusenga, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA