Dawidi yararirimbye ati:
« Narishimye ubwo bambwiraga bati“Tujye mu nzu y’Uwiteka. »(Zaburi 122:1)
Dawidi yaririmbaga agaragaza amarangamutima ye, kuko yari yishimiye kujya guterana n’abandi mu nzu y’Imana.
Ese nawe urabyishimira?
Hari abaterana kubera byabaye umugenzo iwabo,
Hari abaterana kugira baje guhurira mu nzu y’Imana n’abo bakumbuye,
Hari n’abaterana kubera bifuza kujya kuruhukira mu nzu y’Imana.
Impamvu ni nyinshi kandi ziratandukanye.
Nkwifurije ko wajya mu nzu y’Imana wumva ubyishimiye kuko iyo Satani ashaka kukwangisha Imana no kugushyira kure yayo, atangirira ku gutuma wumva utacishimira kujya mu nzu y’Uwiteka no guterana n’abera.
ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, uduhe guhora twishimira kuza mu nzu yawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye tubyizeye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA