TUJYE TUZIBUKIRA UBUSAMBANYI

Bibiliya iratugira inama yo guhora tuzibukira ubusambanyi kuko ntabwo buri gihe tuba tuzi neza ko dushobora kunanira ibishuko byabwo cyangwa twabivamo neza.

« Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. »(1 Abakorinto 6:18)

Ihame,ibintu byose bidushukashuka, bikaduhuza n’isi kandi bikadutandukanya n’Imana, tugomba kubizibukira:
« Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. »(1 Timoteyo 6:11)
Ariko mu buryo budasanzwe, ijambo ry’Imana ridushishikariza guhunga ubusambanyi.
Muby’ukuri, umuntu ntashobora, wenyine, kunanira ibishuko. Dukeneye ubuntu bw’Imana n’ubufasha bw’Umwuka Wera kugira ngo umutimanama wacu ube maso. Ariko inzira nziza yo kunanira ibishuko by’ubusambanyi ni ukuzibukira tugahunga!
Ibi nibyo Yosefu yakoze igihe muka Potifari amusaba kuryamana nawe.(Soma Itangiriro 39:11-12) Yosefu yagombaga guhunga.
Reka tujye tuzibukira ubusambanyi.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, dushoboze guhora tuzibukira igihe cyose duhuye n’ikigeragezo cy’ubusambanyi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *