TUZIRIKANE AMAZINA YESU ATWITA

Tukimara kubaho, Imana itwita ABO YAREMYE:
« Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. »(Abefeso 2:10)

Tumaze guhura tukamenyana n’umwana we Yesu, Yesu atwita INCUTI:
« Mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. »(Yohana 15:15)

Kuva aho tumwakiriye mu buzima bwacu kandi tukamwemera nk’Umwami n’Umukiza wacu, Yesu ubu atwita ABANA B’IMANA, bivuze ko turi bavandimwe na bashiki be:
« Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu. »(Abagalatiya 3:26)

Igikurikiraho, uyu Yesu twakiriye mu buzima bwacu araduhindura akatwita ICYAREMWE GISHYA:
« Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. »(2 Abakorinto 5:17)

Igihe Umwuka Wera aje gutura muri twe Yesu atangira kwita imibiri yacu INSENGERO:
« Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? »(1 Abakorinto 6:19)

Niba nyuma twiyemeje gukwirakwiza ijambo ry’Imana, Yesu ahita atwita ABAGABO:
« Muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi. »(Ibyakozwe 1: 8)

Ese turazirikana aya mazina mu buzima bwacu?
Reka tube, bivuye ku mutima, nk’uko Yesu atwita.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora tuzirikana aya mazina Yesu atwita no guhora dushaka kumera nk’uko Yesu atwita.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *