TWIRINDE KUBA MU MWANYA UTADUKWIRIYE

Har’umugisha tubona iyo turi aho Imana ishaka ko tuba kandi hari n’ibibazo tugira bitewe no kuba mu mwanya utariwo.

Kubera Kuba mu mwanya utariwo, Dawidi yabonye ibyo atagombaga kubona, bimutera kwifuza gukora icyaha, aragikora, kandi nyuma, bimukururira n’ibyago.
Byagenze bite?
« Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w’ikibengukiro. Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?” Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe. »(2 Samweli 11:2-4)

Ese ubundi umwami yagendagendaga hejuru y’inzu y’umwami ashaka iki?
Hejuru y’inzu, s’ikibanza gikwiranye n’umwami, si n’umwanya ukwiriye umwami. Niyo mpamvu haturutse ikibazo cyo kwifuza kurongora umugore yahaboneye.
Natwe tugomba kumenya ko hari ahantu tugomba kwirinda kujya kuko hatadukwiriye.
Nk’ahantu hazwi ko hakorerwa ibyaha cyangwa hakorerwa ibidahesha Imana icyubahiro, tugomba kuhirinda cyane.
Ahantu nk’aho s’ahacu, ntihadukwiriye, tugomba kuhirinda kugira natwe ntitugeragezwe ngo tugwe mu byaha.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, turinde kujya no kuba mu mwanya utadukwiriye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *