UBUSAMBANYI

Ubusambanyi ni icyaha Satani atsindiraho ubuzima bw’abantu, akabagira imbata.
Binyuze mu busambanyi, Satani atwambura ibintu byose ubuzima bwacu bukeneye.
* »Umujura ntazanwa n’ikindi, keretse kwiba no kwica no kurimbura. »*(Yohana 10:10)

1. Mu buryo bw’umubiri:
Binyuze mu busambanyi, Satani atwambura ubuzima: Ubusambanyi nibwo nyirabayazana w’indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwita udashaka, gukuramo inda, indwara zavutse, n’ibindi.
Ubusambanyi bushobora nanone gutera ubugumba, ihahamuka n’urupfu.
Binyuze mu busambanyi, Satani aratwambura amafaranga, ubutunzi n’imbaraga zacu dupfusha ubusa kubw’imibonano mpuzabitsina.

2. Mu buryo bw’imibereho n’imibano:
Ubusambanyi ni intandaro y’amakimbirane mu miryango no muri mibano. Binyuze muri bwo, Satani asenya imiryango yacu, umunezero, urukundo, icyubahiro n’icyizere tugirirwa mu bantu. Buraduteza isoni, turaseba.

3. Mu buryo bw’umwuka:
Ubusambanyi buhagarika ubusabane bwacu n’Imana kandi bwugururira imiryango abadayimoni.(Soma 1 Abakorinto 6:15-16)
Mubyukuri, iyo abantu babiri baryamanye, ntabwo bahuza imibiri yabo nubugingo bwabo gusa ahubwo banahuza imyuka yabo. Iyo usambanye n’umuntu wasambanye n’abandi bantu benshi, imyuka mibi ituruka kubo bakoranye imibonano mpuzabitsina bose, ihita ikwimukiramo yose.
Ni muri ubwo buryo imivumo n’amasezerano hamwe n’abadayimoni biri mu mugabo X byimurirwa mu mugore Y binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Ingaruka z’ubusambanyi ziratandukanye ukurikije ubwoko bw’igitsina:

Igitsina cy’umukobwa w’isugi:
Igitsina cy’umukobwa w’isugi, mw’isi y’umwuka gifite imbaraga n’agaciro gakomeye cyane mu maso y’Imana
Niyo mpamvu kugira Imana yigire umuntu, yagombaga kunyura mu mukobwa w’isugi.(Soma Matayo 1:23)
Nyamara, n’ubwo igitsina cy’isugi gifite agaciro, kirashakishwa cyane mu mibonano mpuzabitsina mu isi ya satani kuko cyongera imbaraga ku bakozi ba satani n’abadayimoni.

Igitsina cy’umugore wubatse:
Igitsina cy’umugore wubatse kirinzwe n’imbaraga z’amasezerano y’ubukwe.
Umuntu wese aryamanye n’umugore wubatse, yiboneraho uburakari bw’Imana ubwayo.(Soma Imigani 6: 28-29)
Abayoboke ba satani bashaka kuryamana n’abagore bubatse kugirango babone imbaraga z’abagabo babo kugira ngo babambure imbaraga, babarute babaganze bongere babashe no kubakoresha ibyo bashaka.

Igitsina cy’umugore wigenga:
Ni igitsina kidakingiwe ariko kizimya umucyo. (Soma 1 Abatesalonike 5:19)

Igitsina cy’indaya:
N’igitsina giteje akaga kw’isi, kuko ni umuryango ufunguye kuri buri wese. N’icyicaro cy’imyuka myinshi kuko indaya iryamana n’abantu b’ingeri zose.(Soma 1 Abakorinto 6:16)

« Umubiri wacu, si uwo gusambana, ahubwo ni uw’Umwami. »(1 Abakorinto 6:13)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kwirinda ubusambanyi no gutsinda ibishuko byabwo byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *