UKO UMUKRISTO UNESHA IBY’ISI AMEZE

Ntabwo bihagije kuba umukristo, ugomba kuba umukristo unesha, ni ukuvuga umukristo unesha iby’isi mbi ya satani kubwo kwizera Yesu.

Hano har’ibintu bitanu bitandukanya umukristo unesha n’abandi bakristo bose:

1. Ukwizera gukiza
Abakristo banesha ni abavutse ubwa kabiri bashyira kwizera kwabo mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ukwizera kwabo kuba kandi gukomeza Kuba gukomeye.
« Icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu. »(1Yohana 5:4)
Kwizera ni ibanga ry’ubuzima bwatsinze.

2. Amasengesho asubizwa
Abakristu banesha basenga bakurikije ubushake bw’Imana kandi bafite ibyiringiro byo gusubizwa.
« Iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye. »(1Yohana 5: 14-15)
Igisubizo cy’amasengesho giterwa no kwizera k’umuntu usenga ndetse no ku bushake bw’Imana.

3. Gutsinda icyaha na Satani
Dushobora kumenya ko twanesheje iby’isi mu gihe Umwuka Wera atwemeza icyaha kandi akadufasha kwigobotora ingoyi yicyaha kimenyerewe.
« Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho. »(1Yohana 5:18)
Abakristo banesha biraborohera gutsinda icyaha.

4. Imyumvire yo kuba umwana w’Imana
Umukristo unesha iby’isi ni umuntu uzi kandi wiyumvamo ko ari umwana w’Imana.
« Kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana. »(Abaroma 8:15-16)
Kumva ko uri umwana w’Imana bikubatura mu gihome cyubwoba.

5. Impano yo gusobanukirwa
Icyizere gikomeye ko turi abanesha ni uko iyo tuvutse ubwa kabiri, twakira Umwuka Wera uduha gusobanukirwa no kumenya ibintu by’Imana.
« Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho. »(1 Yohana 5:20)

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kuba abakristo banesha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *