UKURI N’INGENZI

Intumwa Pawulo wanditse byinshi mu Isezerano Rishya, yagerageje kugeza abantu bose ku butumwa bwiza, kuko yashakaga ko abantu bose bamenya ukuri.(Reba 1 Timoteyo 2:4)

Tugomba natwe kumenya ukuri no kukubwira abandi, kuko gufite akamaro mu buzima bwacu.
Kuki ukuri ari ngombwa?

① Ukuri kuratubatura:
Yesu yaravuze ati: « Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra. »(Yohana 8:32)

② Ukuri kuratuyobora:
“Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose.”(Yohana 16:13)

③ Ukuri kuraturinda:
Iyo « twakiriye gukunda ukuri, » tumenya kwirinda imbaraga z’uburiganya bwo kubeshya z’abana b’abantu.(Reba 2 Abatesalonike 2:10 na Matayo 24:4)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kumenya ukuri no kukubwira abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *