Umwe mu migisha ikomeye twabonye mu kuza kw’isi ni impano y’umubiri.
Umubiri wacu ni ingenzi cyane kuburyo Uwiteka awita urusengero rwa Mwuka wera:
« Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. »(1 Abakorinto 6:19)
Dufite rero inshingano zo kuwubungabunga no kuwurinda ikintu cyose gishobora kuwangiza cyangwa kuwusenya.
Niki none gishobora gusenya umubiri?
1. Gusambana:
Icyaha cy’ugusambana gihumanya imibiri yacu haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.(Soma 1 Abakorinto 6:18)
2. Imikorere y’ubupfumu n’ubupfumu:
Bihumanya umubiri wacu bikoreweho. Urugero:kurasaga. Kurasaga bifite ingaruka mbi mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.(Soma Abalewi 20:6)
3. Gukoresha ibintu byangiza:
Kunywa ibinyobwa bisindisha, ibiyobyabwenge, itabi, ibiribwa n’ibinyobwa bisosera cyane cyangwa birimo amavuta menshi bigenda byangiza ubuzima bwacu buhoro buhoro.
4. Kugwa ivutu:
Kugwa ivutu n’icyaha abakristo benshi birengagiza. Nyamara bifite ingaruka mbi ku mubiri.(Soma Abagalatiya 5:21)
5. Ubunebwe no kuruha cyane:
Ubunebwe no kuruha cyane byangiza umubiri. Tugomba kwirinda gusinzira igihe kirekire kiruta igikenewe, tukaryama kare tukanabyuka kare, kugira ngo umubiri n’ubwenge byacu bigire imbaraga.(Soma Imigani 13:4)
6. Uburakari, intimba n’inzangano:
Uretse ko bisenya ubuzima bwo mu mitwe yacu, biranirukana Umwuka Wera mu mibiri yacu.(Soma Imigani 14:17)
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kumenya no gushobora gufata neza imibiri yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA