UMUDENDEZO NYAKURI

Intumwa Pawulo agira ati: « Kristo yaratubatuye ».

“Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere…”(Abagalatiya 5:13)

Abantu bamwe batinyaga ko uwo mudendezo wazana ubwicamategeko n’akaduruvayo, ariko Pawulo avuga ko tutagomba gukoresha umudendezo wacu mu kwishora mu byaha:
“Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira…Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.”(Abaroma 6:12-14)

Kugira umudendezo muri Kristo bisobanura rero kutumvira irari ry’ibyaha. Tugomba kuva mu byaha kuko igihe cyose turi imbata z’icyaha, ntidushobora gukunda no gukorera Imana cyangwa abantu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kwigobotora irari ryacu ry’icyaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *