Kugaragaza umutima, ubwenge, na kamere by’Imana niyo ntego y’umuntu wese ushaka kuba umuntu wubaha Imana.
*None umuntu wubaha Imana ameze ate ?*
• Yihana iyo acumuye (1Yohana 1:9)
• Yizera ko yapfuye ku byaha ariko ari muzima ku Mana (Abaroma 6: 1-4, 11)
• Yicisha bugufi aho kwishyira hejuru (Imigani 27: 2)
• Ahora ashaka kuba umugaragu aho gusaba ko bamukorera (Mariko 10:45)
• Ahora ashaka guhora yuzuzwa Umwuka Wera (Abefeso 5:18; Ibyakozwe 13:52; Abagalatiya 5:25)
• Yifuza guhora ashimisha Uwiteka kurusha uko yakwishima (2 Abakorinto 5: 9)
• Yera imbuto z’ubwami bw’Imana (Yohana 15: 5-8)
Umuntu wubaha Imana ntabwo ari umuntu utunganye, ariko yihatira buri munsi gushushanya ubuzima bwe n’ubwa Yesu.
Ntiyihanganira ibyaha n’intege nke asanga muri we, kuko ahora asaba Imana ubufasha bwo kubitsinda (Abaroma 6: 11-14).
Umuntu uwo ari we wese arashobora kuba umuntu wubaha Imana niba akunda Imana n’umutima we wose kandi agashaka kuyumvira mu bice byose by’ubuzima bwe (Luka 10:27; Abagalatiya 2:20).
Urashaka kuba umuntu wubaha Imana cyangwa usanzwe uyubaha?
Niba utari uwubaha Imana, shakisha kuba mu bayubaha kugira ngo uyishimishe.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kukubaha n’umutima wacu wose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA