UMUSARABA, IKIMENYETSO C’URUKUNDO RW’IMANA

Mu ntangiriro, umusaraba ntabwo wahimbwe n’Imana, ahubwo ni igihangano cy’Abagereki cyaje kwiganwa n’Abaroma kugira ngo bahane inkozi z’ibibi bazibabaje cyane. Ariko mu buryo butangaje, Imana yacu yawukoresheje i Golgotha ​​kugira ngo ikize isi ibyaha n’urupfu rw’iteka. Uko niko umusaraba wabaye ikimenyetso c’urukundo.

« Bamubambanaho n’abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati. »(Yohana 19:18)

Ku musaraba, aho umuntu yari yerekaniye cyangwa yagaragarije ububisha burengeje urugero, Imana yaherekaniye urukundo rwayo. Mu gihe yamaze abambwe ku musaraba, Yesu yanyunyuje ubwo bubisha, iki kibi kiri mu mitima y’abantu kubw’urukundo rwe.

Kuri uyu musaraba niho Yesu yapfiriye kugira akize abantu bose, abakiriho bibereye mu byaha n’abari basanzwe barapfuye bapfiriye mu byaha.
« Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo. » (Ibyakozwe n’Intumwa 2:24)
Mbega inkuru nziza!
« Ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa, bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi. »(Matayo 27:52-53)

Kubera ko Yesu yamenye amaraso ye kumusaraba kugirango adushoboze gucungurwa, dushobora guhabwa imbabazi no kwezwa ibyaha byacu.
Ariko, uku gucungurwa kwari gufite intego: Imana yashakaga ko twakira ubuzima bwayo kandi ibyo birashoboka kuberako ubuzima butangwa n’urupfu rwa Yesu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe gusobanukirwa umurimo wakozwe ku musaraba n’umwana wawe Yesu Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro rya Yesu Kristo nyine dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *