Umwizera, niba umutima we uvuye ku Mana wibagirwa vuba uburetwa yagize igihe Satani yamutegekaga.
Abona isi (igereranywa na Egiputa) mu mucyo mwiza, akibagirwa igiciro cyo kwishyura irari rye ryibeshya.
« Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri muri Egiputa, n’amadegede n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurucumu. Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu. »(Kubara 11:5-6)
Nubwo amafi ari menshi muri Nili ku buryo agurwa ku giciro gito, abana ba Isiraheli bayariye kubera ibyuya byabo.
Amadegede, amapapayi, ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati, ubutunguru bw’ibijumba n’udutungurusumu ni imboga zifite ibintu bitatu biziranga:
1. Zitoragurwa mu butaka, bishushanya ibitekerezo byibanda ku isi. (Soma Abafilipi 3:19)
2. Zifite amazi kandi zidafite intungamubiri: kurya ibyo isi itanga bitanga gusa gutenguha n’ubusa.
3. Zitanga umwuka mubi mu kanwa: Iyo duhugiye mubintu by’isi, bitinde bitebuke biriyerekana mu miterere yacu.
Reka rero twirinde kutitunga ubwacu dusoma, tureba firime cyangwa ibiganiro bikurura umubiri biwujyana mu by’isi ariko bigasiga umutima ushonje kandi byanduza umwuka wacu byinjiza « ibintu byisi ».(Soma Abakolosayi 2:8)
Irari ntiridutera kwifuza ibyo tudafite gusa ahubwo tunasuzugura ibyo dufite.
Manna, uyu mugati uva mw’ijuru watanzwe n’Imana, wasuzuguwe nabisiraheli. Kuri twe, bishushanya Kristo watanzwe mu Byanditswe.
Ese ubushake bwacu bwo muri Bibiliya bwaragabanutse?
Duhitamo gusoma ibyo isi iduha kubwinshi kuruta ijambo ryintungamubiri ry’Imana?
ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe imbaraga zo kurwanya irari ryose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA