URANZWE ?

Wanzwe n’umuryango wawe, inshuti zawe, abaturanyi bawe, abo mukorana cyangwa abo mwigana?
Niba aribyo, ntugire ikibazo, fungura Bibiliya hanyuma usome umurongo ukurikira, uhita uhumurizwa kandi wishime:

« Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! »(Matayo 21:42)

Imana ihora ishishikajwe no kwitaho abanzwe. Buri gihe ikururwa kandi yifatanya n’abanzwe.
Abantu bose barashobora kukwanga bakagutererana, ariko Imana Yo ntishobora kugutererana, kuko ufite agaciro cyane mu maso yayo.
Erega iyo utaba uw’agaciro mu maso yayo, Imana ntiyari gutamba umwana wayo ku musaraba kubwawe.
Rero, niba ubona uno musi bakwanga, niwihangane, utegereze mu kwizera, Imana izakugarukira ikwemeze mu bantu, noneho abakwanze nabo bagukenere, bakwifuze kandi bicuze kuba barigeze kukwanga no kugutererana.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kutigera twanga abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *