Ijambo ry’Imana ridushishikariza kuba icyitegererezo cy’imirimo myiza.
« …wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza… » (Tito 2: 7)
Muby’ukuri, ntidukeneye gufata Bibiliya no kuzerera gusa mu mihanda y’abaturanyi kugira ngo tuvuge ibya Yesu.
Oya, ibikorwa byacu n’ ubufasha butandukanye duha abandi birashobora kuba byiza nk’ubuhamya n’igikoresho cyo kuvuga ubutumwa.
Ibikorwa byacu n’ubufasha bwacu, bituma abandi babona ko Kristo ubwe aba kandi akorera muri twe.
None wisuzumye, ubona uri icyitegererezo?
None ubona ushobora gutuma abandi bashaka kumenya byinshi ku Mana?
« Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. »(1 Timoteyo 4:12)
Reka twibere icyitegererezo mu bikorwa byacu.
ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, dushoboze kuba intangarugero mu bikorwa byiza.
Ni mw’izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA