URI UMWANA W’IMANA ?

N’ubwo abantu baremwe n’Imana, ntabwo bose ari abana b’Imana. Wari ubizi?

Muby’ukuri, abantu ntabwo bavuka ari abana b’Imana, ahubwo bacika abana b’Imana iyo bemeye kwakira no kwizera mu buzima bwabo Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo gusa.
« Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. »(Yohana 1:12)

Ariko kandi, nk’uko ata ruhare twagize mu kuvuka kwacu, niko ata ruhare tugira mu kuvukira mu muryango w’Imana, kugira twitwe abana bayo. Imana ni yo, kubw’ubuntu bwayo, « iduha ubushobozi bwo gucika abana b’Imana » ibicishije mu mwana wayo Yesu Kristo.
Niyo mpamvu ata mwana w’Imana yabyiratira.
Mw’ibaruwa Pawulo yandikiye abefeso avuga ati:
« Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira. »(Abefeso 2:8-9)

Ese wowe waba uri muri abo bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo?
Niba warakiriye Yesu Kristo mu buzima bwawe nk’umwami n’umukiza wawe, ukongera ukamwizera, nta washidikanya, uri umwana w’Imana.
Ariko, niba utaramwakiriye ngo umwizere, ntuze wongere kwibeshya, ntabwo uri umwana w’Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, ha abantu bose kwizera izina ry’umwana wawe Yesu Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *